Inkuru ya Kaliza

Image: 

Kaliza ni imfura mu muryango wa Muhozi ariwe se, na Mukantwali ariwe nyina. Kaliza afite imyaka umunani, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, naho musaza we muto witwa Mucyo afite imyaka ine yiga mu ishuri ry’incuke. 

Uyu muryango  utuye mu Mudugudu w’ikerekezo. Muhozi acuruza Butiki hafi y’ urugo rwe naho umugore we  Mukantwali ni umuhinzi. Mu mudugudu batuyemo no mu rugo, Muhozi bakunze kumwita Papa Kaliza, naho Mukantwali bakamwita Mama Kaliza. Iyo basoje imirimo yabo babona umwanya wo kuganira n’abana  babo no kubasubirishamo amasomo. 

Muhozi ahagarariye komite y’inteko rusange y’ababyeyi ku ishuri Kaliza yigaho.

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi, Muhozi na Mukantwali bakurikirana cyane ko Kaliza yiga amasomo anyura kuri radiyo kandi bamushishikariza kwiyibutsa ibyo yize ngo atazasubira ku ishuri yarabyibagiwe. 

Kaliza akunda kwiga, gusoma no gukina. Iyo ari kumwe na musaza we, amusubiriramo indirimbo yize ku ishuri, bikamushimisha. 

Kaliza afite intego yo kwiga neza agatsinda kandi yifuza ko narangiza kwiga yazaba inzobere mu bumenyi bw’ikirere.

Author: 
rwandareads