Ukwezi kwahariwe gusoma kwashojwe, hatangizwa irushanwa rya Andika Rwanda 2019

Tariki ya 5 Ugushyingo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac yashoje ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika, anatangiza irushanwa rya Andika Rwanda umwaka wa 2019.
Mu Murenge wa Nkombo, akarere ka Rusizi, intara y’i Burengerazuba aho umuhango wo gusoza uku kwezi no gutangiza Andika Rwanda umwaka wa 2019 byabereye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yatsindagiye ko umuco wo gusoma no kwandika ugomba gutezwa imbere.
“Ubukungu bwacu bugomba kubakirwa ku bumenyi. Ibi ntibyagerwaho tudateje imbere umuco wo gusoma no kwandika. Twaje hano ngo turebe ko ibikoresho bihari bihagije, turebe ko abarimu bafite ubushobozi, ahari intege nke turebe uko twazongera,” Dr. Munyakazi abwira abari bateraniye ku kigo cy’amashuri abanza cya Saint Pierre, mu murenge wa Nkombo.
Uruzindiko yagiriye mu karere ka Rusizi tariki ya 4-5 Ugushyingo, rwateguwe n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) rukaba rwari rugamije kumenyekanisha akamaro k’uburezi bw’ibanze no kwerekana uburyo Leta y’u Rwanda yitaye ku gukora ku buryo mu myaka ibanza, mu wa mbere mu wa kabiri no mu wa gatatu, hatangwa amasomo mu buryo bwabugenewe kandi neza.
Mu murenge wa Nkombo, ahari ibigo bitatu by’amashuri abanza abari mu ruzinduko bahuye n’abarimu bigisha kuri ayo mashuri, abatuye ikirwa cya Nkombo, n’abayobozi b’amashuri, baganira ku kamaro ko guteza imbere uburezi bw’ibanze mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu, ndetse n’amahuriro yo gusoma ahakorera.
Kugira ngo uburezi bufite ireme riri ku rwego rwo hejuru bugerweho, bisaba kugira inyubako zikwiriye, ubushobozi bukwiriye mu gutanga amasomo n’imfashanyigisho ziboneye.
Muri rusange, hasuwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu burezi bikorerwa mukarere ka Rusizi bigamije gushyigikira imyigishirize iboneye mu mashuri abanza yo hasi. Ibi bikorwa birimo amahugurwa ari guhabwa abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bigisha muri TTC, atangirwa i Kamembe, atangwa n’umushinga VVOB na BLF, hiyongereyeho uburyo bwo kwigisha Ikinyarwanda bunoze bwerekanwe n’abahuguwe na USAID Soma Umenye, n’uburyo bunoze bwo kwigisha imibare n’icyongereza bwerekanwe na BLF; n’uburyo umushinga Mureke Dusome uteza imbere kumenya gusoma no kwandika mu muryango Nyarwanda binyujijwe mu gushinga amahuriro yo guoma yo gusoma mu muryango mugari.
Mu ijambo yagejeje ku bari muri iki gikorwa, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yatsindagirije akamaro k’uburezi bufite ireme mu kugera ku bumenyi bw’ibanze mu gusoma no kwandika, mu kwiga imibare, no mu kumenya Icyongereza. Yashimiye kandi abafatanyabikorwa bose, kuko ibikorwa byabo bigira uruhare rukomeye muri gahunda z’imyigishirize mu mashuri abanza yo hasi, mu Rwanda.
Yagize ati: “Minisiteri y’Ubuzima yishimiye gufatanya na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’ihuriro rya “Rwanda reads” mu gutuma ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika kugera ku bikorwa byinshi. Tukaba twiteze kubona habaho impinduka zigaragara mu izamuka ry’umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda. Tuzakomeza ubufatanye, kandi tuzakomeza no gushishikariza Abanyarwanda gusoma ibitabo, kugura ibitabo, no gutira ibitabo.”
Abari muri uru ruzinduko bari bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, Ushinzwe Ibikorwa bya USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Rusizi, Emmanuel Nsigaye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) Dr. Irénée Ndayambaje, Umushinga VVOB, UNICEF, BLF, Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Rusizi, abarimu n’abafatanyabikorwa bakorera aho ngaho.
Ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika kwari gufite intego yo gukangurira abana n’abakuru mu Rwanda gusoma no kwandika, no gushyigikira ibikorwa byigisha gusoma no kwandika nk’inkingi ikomeye mu yindi myigire yose, ikaba intwaro y’ubuzima ndetse n’uburyo buri muntu yifashisha kugira ngo atange umusanzu we mu byo Igihugu kifuza kugeraho. Insanganyamatsiko y’uku kwezi yagiraga iti: “Soma ibitabo, ugire ikerekezo”.
Andika Rwanda ni irushanwa ryo kwandika riri ku rwego rw’Igihugu, rihamagarira Abanyarwanda kwandika inkuru n’imivugo bizasomwa n’abana b’Abanyarwanda, kugira ngo batozwe gukunda gusoma bakiri bato. Andika Rwanda ni igikorwa cya REB, ishyira mu bikorwa ibifashijwemo na USAID Soma Umenye.